Itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko ishinga amategeko ya Madagascar basuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Kuri uyu wa kane, tariki 24/07/2025, itsinda ry’abadepite b’abagore bo mu Nteko Ishinga amategeko ya Madagascar riyobowe na Hon. ANDRIANASOLO Nadine bari kumwe n’intumwa za EISA (Electoral Institute for Sustainable Democracy in Africa).

Mu rugendoshuri barimo by’umwihariko muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora  basobanuriwe uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu matora.

Basobanuriwe zimwe mu ngingo z’amategeko zisobanura amahame u Rwanda rugenderaho harimo ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore rigenera abagore imyanya ingana na 30% y’imyanya ifatirwamo ibyemezo, n’iryo kudaheza riha urubyiruko imyanya mu Nteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite ariko no mu nzego z’imiyoborere, ahari Inama y’Igihugu y’urubyiruko kimwe n’iy’abantu bafite ubumuga.  

Nk’uko ubwabo babigaragaje, Madagascar ni igihugu cyagize ibibazo by’imiyoborere mu gihe cyashize, ikigenderewe kikaba ari ukureba uko abagore n’urubyiruko bagira uruhare mu kubaka inkinga z’amahoro arambye.

Niyo mpamvu amatsiko yabo yibanze k’Uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu matora, intambwe U Rwanda rumaze gutera n’uburyo yagezweho.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora bwabasobanuriye birambuye uruhare rw’inyigisho z’uburere mboneragihugu mu gutegura amatora no mu miyoborere, uko zitangwa mu byiciro bitandukanye, bataha banyuzwe n’ibisobanuro bahawe.