ISOKO Y’AMAKURU
Abakandida
Abakandida biyamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2024 ni aba bakurikira:
Paul KAGAME
Umukandida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Frank HABINEZA
Umukandida watanzwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR).
Philippe MPAYIMANA
Umukandida wigenga
Ibisabwa utora
Ibikurikira ni ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe:
Kuba wujuje imyaka 18 y’amavuko cyangwa kuba uzayuzuza ku munsi w’amatora.
Kuba uri kuri lisiti y’itora.
Kuba nta bundi busembwa ufite.
Uko batora
Iyi ni intambwe ugomba gukurikira mu gutora neza
- Kwakirwa n’umuhuzabikorwa w’icyumba cy’itora akareba ko wujuje ibyangombwa, abafite intege nke bakabanza imbere.
- Kugenzura ko wowe uje gutora uri kuri lisiti y’itora.
- Guhabwa urupapuro rw’itora rw’umweru rwo gutoreraho Perezida wa Repubulika.
- Kujya mu bwihugiko bwa mbere ugatora Perezida wa Repubulika ukoresheje gutera igikumwe cyangwa kuvivura ukoresheje ikaramu.
- Umaze gutora, gusohoka mu bwihugiko watoreyemo, ukajya gushyira urupapuro watoreyeho Perezida mu gasanduku gafite umufuniko w’umweru, gashyirwamo impapuro zatoreweho Perezida wa Repubulika.
- Guhabwa urupapuro rwa kabiri rw’itora rufite ibara rya kaki rwo gutoreraho abadepite.
- Kujya mu bwihugiko bwa kabiri, ugatora abadepite ukoresheje gutera igikumwe cyangwa kuvivura ukoresheje ikaramu.
- Umaze gutora, gusohoka mu bwihugiko watoreyemo, ukajya gushyira urupapuro watoreyeho abadepite mu gasanduku gafite umufuniko w’umukara, gashyirwamo impapuro zatoreweho abadepite.
- Gushyirwaho wino yabugenewe ku rutoki, ukabona gusohoka mu cyumba cy’itora.
Aho gutorera
Aha hagaragara uburyo ushobora kubona ibiro by’itora uzatoreraho:
Reba aho uzatorera ukanze *169# ukurikize amabwiriza
Ku bari mu mahanga (aba-diaspora) ushobora gusura urubuga rwacu rwa amatora.nec.gov.rw