Komisiyo ya Sena ishinzwe Politike n'Imiyoborere myiza yagiranye inama Komisiyo y'Igihugu y'amatora (NEC) ku iyubairizwa ry'amahame remezo mu matora

Kuri uyu wa kane tariki 17/05/2018 Komisiyo ya Sena ishinzwe Politiki n'imiyoborere myiza yasuye Komisiyo y'Igihugu y'Amatora baganira ku iyubahirizwa mu matora ry'Amahame remezo ari mu Itegekonshinga.
Muri iyi nama Komisiyo y'Amatora (NEC) yagaragaje ibyakozwe mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017, ibijyanye n’imikorerere yayo ya buri munsi, harebwa cyane cyane uko abagenerwa bikorwa mu matora aribo abaturage, abakandida, indorerezi, n'abandi,...uko bahawe serivisi zirebana n'ibyo bari bategereje kuri NEC mu bihe by'amatora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yagaragarije abasenateri zimwe mu mbogamizi ihura nazo, harimo kugira umubare muto w’abakozi aho nko mu Ntara umukozi umwe akurikirana Uturere tubiri, bikamugora urebye ubugari bw’akarere; hari kandi ingengo y’imari ikoreshwa cyane cyane mu gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu ikiri nto, n’ibindi.

Ku ruhande rwabo, Abasenateri bashingiye ku bisobanuro bahawe, ku mikorere ya NEC, uburyo amatora ya Perezida yateguwe n'uko yagenze, aba ba Senateri bashimiye Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kubera ko amatora yateguwe kare, ibikoresho bigera ahatorerwa kare, abaturage bayitabira ku bwinshi, akorwa mu mutuzo, n'ibyavuyemo bikishimirwa n'Abanyarwanda muri rusange, basaba ko n'amatora y'Abadepite, kimwe n'ayandi ari imbere yazategurwa neza, nta gusubira inyuma.

 

Nyuma yinama abasenateri n’abayobozi ba NEC bafashe ifoto y’urwibutso.