UMWIHERERO W'ABAKOMISERI N'ABAKOZI BA KOMISIYO Y'AMATORA NEC I RUBAVU

UMWIHERERO W'ABAKOMISERI N'ABAKOZI BA KOMISIYO Y'AMATORA NEC I RUBAVU

Abakomiseri n'abakozi bose ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora (KIA) kuva ku wa gatandatu tariki 24 kugeza ku ya 26 Werurwe 2018, bari mu mwiherero w'akazi mu karere ka Rubavu, aho bagiye kuganira ku ngingo zinyuranye zireba imikorere n'imikoranire binyanye n'imyiteguro y'amatora y'Abadepite yo muri nzeri 2018.
Ibiganiro byatanzwe bakanabyunguranaho ibitekerezo ni:

Amategeko n'Amabwiriza bigenga abakozi ba Leta, Ibyo NEC imaze kugeraho kuva yashingwa, Ibyakorwa mu rwego rwo kunoza imikorere y’abakozi ba NEC bakorera mu Ntara n’uturere, Inzego za KIA n’imikoranire yazo, Imicungire y’abakorerabushakeuburyo bw'imikoranire, Ibikwiye kwitabwaho byazatuma amatora y'Abadepite arushaho kugenda neza, n'ibindi.

Uyu mwiherero wabaye urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku cyatuma Komisiyo irushaho kurangiza neza inshingano zayo zo gutegura no kuyobora amatora.