GMO yasuye Komisiyo mu kurebera hamwe uko ihame ry'uburinganire ryubahirizwa mu matora

Kuri uyu wa mbere tariki 5 Gashyantare 2024, Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire (GMO) ryasuye Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu rwego rwo kwirebera uko ihame ry'uburinganire bw'agababo n'abagore ryubahirizwa mu matora.

Izi nzego zombi Komisiyo y'Igihugu y'amatora na GMO zisanzwe zifite amasezerano y'imikoranire ashingiye ku bufatanye mu kubahiriza ihame ry'uburinganire mu matora, n'ubufatanye mu gutanga inyigisho z'uburere mboneragihugu ku matora.

Abayobozi ku mpande zombi, biyemeje kongerera igihe cy'ayo masezerano, no gukomeza gushimangira imikoranire myiza ikarushaho gutanga umusaruro ujyanye n'inshingano za buri rwego cyane cyane ko ari ugutahiriza umugozi umwe.