IBYAVUYE MU MATORA YO KUZUZA YO KU ITARIKI 07 UKUBOZA 2023

Tariki 07 Ukuboza 2023, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yayoboye amatora yo kuzuza Inama Njyanama na Komite Nyobozi z'Uturere, ahari imyanya y'Ubuyobozi iituzuye.

Aya matora yabereye mu Turere icumi (10), hatorwa Abajyanama b'Uturere bose hamwe makumyabiri na batandatu,

barimo:

- Abajyanama rusange cumi n'icyenda (19)

- Abajyanama bangana na 30% by'abagore barindwi (7)

Hatowe kandi Abayobozi b'Uturere n'ababungirije, bose hamwe cumi na batatu (13) barimo:

- Abayobozi b'Uturere barindwi (7)

- Abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe Iterambere ry'Ubukungu batatu (3) n'

- Abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe Imibereho myiza batatu (3) .

Amatora yo kuzuza Komite nyobozi y'Akarere yabereye mu turere umunane (08)

Ibyavuye muri aya matora bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira:

A. ABAYOBOZI BATOWE KUJYA MURI KOMITE NYOBOZI Y'AKARERE

1.Burera: Umuyobozi w'Akarere: Mukamana Soline

2.Gakenke: Umuyobozi w'Akarere: Mukandayisenga Vestine

3.Karongi Umuyobozi w'Akarere: MUKASE Valentine

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza: Umuhoza Pascasie

4.Musanze: Umuyobozi w'Akarere: Nsengimana Claudien

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu: Uwanyirigira Clarisse

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza: Kayiranga Theobald

5.Nyamasheke: Umuyobozi w'Akarere: Mupenzi Narcisse

6.Rubavu Umuyobozi w'Akarere: Mulindwa Prosper

7.Rutsiro: Umuyobozi w'Akarere: Kayitesi Dative

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu: Uwizeyimana Emmanuel

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza: Umuganwa Marie Chantal

8.Rwamagana: Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu: Kagabo Richard Rwamunono

B. ABATOREWE NK'ABAGIZE BIRO Y’INAMA NJYANAMA Y'AKARERE KA RUTSIRO

Matabaro Bernard, Perezida

Ngendo Martin, Visi Perezida

Mukamugema Marie Jeanne, Umunyamabanga