Hatangajwe Gahunda y'amatora yo gusimbura mu Karere ka Rulindo

Komisiyo y'Igihugu y'amatora yashyize hanze gahunda yo kuzuza Inama njyanama na Komite Nyobozi Y'Akarere ka Rulindo.

Nk'uko amategeko abiteganye, iyi gahunda yateguwe nyuma y'uko Komisiyo y'amatora imenyeshejwe ko muri Komite nyobozi y'Akarere n'Inama njyanama ituzuye, kuko uwari Umujyanama akaba n'Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu yahawe izindi nshingano.

Biteganyijwe ko aya matora yo kuzuza Inama njyanama na Komite nyobozi y'akarere ka Rulindo azaba hagati muri uku kwezi kwa Gicurasi, tariki 09/06/2023.

Ibikorwa bibanziriza amatora byarabandanyije: nk'ibijyanye no kwakira kandidatire biteganyijwe kuva tariki 04 kugera kuya 18/05/2023, naho kwiyamamaza bizakorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, bizaba kuva tariki 24/05 kugeza 09/06/2023 ariko bikazakorwa imbonankubone no ku munsi w'itora imbere y'inteko itora.

Ushaka gutanga kandidatire ku mwanya w’Ubujyanama ku rwego rw’Akarere agomba kuba :

1° ari Umunyarwanda;

2° afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko;

3° adafite imiziro iteganywa n’Itegeko ngenga rigenga amatora

Ibaruwa itanga kandidatire yandikirwa Perezida wa Komisiyo ikubiyemo ibi bikurikira:

amazina y’Umukandida, igihe n’aho yavukiye, umurimo akora n’aho aba, umwanya yiyamamariza.

Iyo baruwa iherekezwa kandi na fotokopi y’ikarita ndangamuntu cyangwa ikiyisimbura, fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa Noteri, amafoto abiri (2) magufi y’amabara, n'icyemezo kigaragaza ko atafunzwe cyangwa yafunzwe, kitarengeje amezi atandatu (6)

Kandidatire zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) kuri E-mail ikurikira: info@nec.gov.rw cyangwa zikakirirwa ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri ako Karere.