Intumwa zivuye mu Nteko ishinga amategeko muri Guinea zasuye Komisiyo y'Amatora

Kuri uyu wa kabiri, tariki 07/03/2023, intumwa ziturutse mu Nteko Ishinga amategeko ya Guinea ziyobowe na Visi Perezida w’Inteko ishingamategeko y’Inzibacyuha muri icyo gihugu basuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Ni mu rugendoshuri barimo mu Rwanda aho baje kwiga uko U Rwanda rwabigenje kugirango ruve mu nzibacyuho mu mahoro.

Ni mu rwego rwo basuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kugirango bamenye Imikorere yayo, uburyo itegura amatora muri rusange, n’amasomo ajyanye n’uko amatora akorwa MU Rwanda, akagenda neza kandi ntihabe imvururu nyuma yayo.

Guinea ni igihugu kiri mu nzibacyuho biteganywa ko igomba kurangiza bitarenze impera za 2024, ari nabwo bazatora Itegeko nshinga rishya no gushyiraho Inzego z’ubuyobozi nshya, nyuma y’ubutegetsi buriho ubu bwa gisirikare, dore ko habaye kudeta muri icyo gihugu tariki 5 Nzeri 2021.

Mu bisobanuro bahawe, Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) bwabagejejeho muri make imiterere n’Imikorere ya NEC, ubwoko bw’amatora tumaze kuyobora, ibishingiweho mu guhitamo ‘system’ y’amatora, n’ibindi.

Biteganyijwe ko mu rugendo rw’abo mu Rwanda, aba bashyitsi bazasura n’ibindi bigo birimo RGB, Urukiko rw’ikirenga, Minisiteri y’ubutabera, Hon. Tito Ruraremara, inararibonye, n’abandi bafite ibyo bazi byafasha muri iyo nzira u Rwanda rwaciyemo kugirango rubashe gusohoka mu nzibacyuho amahoro, ari nayo masomo bashaka kwigira ku Rwanda.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora bwabasobanuriye birambuye ibyo Amategeko ateganya ku byo bibazaga byose. Batashye banyuzwe n’ibisobanuro bahawe.