ABAKOMISERI BASHYA BA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA BARAHIYE

Kuri uyu wa gatatu, tariki 15/02/2023 mu Rukiko rw'Ikirenga habaye Umuhango w'Irahira ry'Abakomiseri bashya babiri ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora, barimo na Perezida wayo.

Abarahiye ni

- Hon. GASINZIGWA Oda, Perezida wa Komisiyo y'amatora ;

- Madamu UMWARI Carine, Komiseri .

Mu ijambo yavuze mu muhango w’irahiza ry’abakomiseri bashya, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Bwana NTEZIRYAYO Faustin yibibukije inshingano zabo, avuga ko icy’ingenzi bashinzwe ari ugushyigikira amahame ya demokarasi inyuze mu matora, ari nayo Igihugu cyacu cyiyemeje kugenderaho,

Yasobanuye ko mu mirimo yabo bakwiye kwita ku nshingano bahawe, gukurikiza amategeko, amatora agategurwa neza kandi agakorwa mu mucyo , byose bigamije ineza y'Igihugu cyacu.

Aba ba Komiseri bashya, baje basimbura abandi basoje manda yabo mu Ukwakira umwaka ushize, ari bo Prof. Kalisa Mbanda na Ntibirindwa Suedi.

Nyuma yo kurahira, hakozwe kandi ihererekanya bubasha hagati ya Perezida wa Komisiyo mushya na Visi Perezida wayo wari umaze amezi ane asimbuye Prof. Kalisa Mbanda wasoje manda ye ariko aherutse no kwitaba Imana.

Umuhango w’Ihererekanya bubasha, wahagarariwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.