Amatora yo kuzuza muri uku kwezi kwa mbere 2023

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye amatora yo gusimbura Abajyanama batakiri mu myanya mu Turere twa: Burera, gakenke, Rulindo, Huye, Nyamasheke , Rutsiro, Bugesera na Ngoma.
Kwakira kandidatire ni guhera tariki 27 Ukuboza 2022 kugeza kuya 13 Mutarama 2023.
Ushaka gutanga kandidatire ku mwanya w’Ubujyanama ku rwego rw’Akarere agomba kuba :
1° ari Umunyarwanda;
2° afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko;
3° adafite imiziro iteganywa n’Itegeko ngenga rigenga amatora
Ibaruwa itanga kandidatire yandikirwa Perezida wa Komisiyo ikubiyemo ibi bikurikira:
1° amazina y’Umukandida;
2° igihe n’aho yavukiye;
3° umurimo akora n’aho aba;
4° umwanya yiyamamariza.
Iherekezwa na :
1° fotokopi y’ikarita ndangamuntu cyangwa ikiyisimbura ,
2° fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa Noteri;
3° amafoto abiri (2) magufi y’amabara;
4° icyemezo kigaragaza ko atafunzwe cyangwa yafunzwe, kitarengeje amezi atandatu (6)
ICYITONDERWA : Kandidatire zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) kuri E-mail ikurikira: info@nec.gov.rw cyangwa zikakirirwa ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri ako Karere.