'Nta gahunda nshya y'amatora y'Inzego z'ibanze iratangazwa '

Komisiyo y'Igihugu y'amatora yanyomoje 'igihuha' kivuga ku cyiswe ''Gahunda ivuguruye y'amatora y'inzego z'ibanze.....''cyasakajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu binyamakuru.

Komisiyo yamenyesheje abantu bose ko iyo gahunda itari ukuri, isaba ko hatagira uyiha agaciro.

Yamenyesheje kandi ko umunsi gahunda nyayo izemezwa n'Inama y'Abaminisitiri, izatangazwa mu buryo bwemewe.