Abakomiseri bashya ba Komisiyo baherutse gushyirwaho n'Inama y'Abaminisitiri barahiye

Kuwa gatanu, tariki 14 Kanama 2020 , mu rukiko rw'Ikirenga habaye Umuhango w'Irahira ry'Abakomiseri bashya batatu (3) ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora baheruka gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki 15 Nyakanga 2020.

Abakomiseri barahiye ni :

1. MUTIMUKEYE Nicole, Visi Perezida

2. SEMANYWA Faustin, Komiseri

3. UWERA KABANDA Françoise, Komiseri.

Aba bakomiseri bashya baje basimbura abandi bahawe izindi nshingano cyangwa basoje manda yabo.

Mu ijambo yavuze mu muhango w’irahiza ry’abakomiseri bashya, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Bwana NTEZIRYAYO Faustin yibibukije inshingano za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, arizo gutegura no kuyobora amatora y’ingeri zose, avuga ko icy’ingenzi aba bakomiseri bategerejweho ari ukwimakaza imiyoborere myiza, no gushyiraho ingamba zituma amatora akorwa mu mucyo no mu bwisanzure, bituma amatora agirirwa icyizere bituma hirindwa impaka n’imanza zituruka ku matora.

Yabifurije kuzarangiza neza inshingano bahawe.