Ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu biri mu Muryango w’ubumwe bw’Ubulayi (EU) mu Rwanda basuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

|   Main Activities

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 26/04/2017, aba dipolomate bahagarariye ibihugu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’Ubulayi (E.U) mu Rwanda basuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Ni mu rwego rwo kugira ngo bamenye aho imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika igeze, ibikubiye mu mategeko n’amabwiriza bigenga amatora, n’uburyo Komisiyo yiteguye mu kuzayayobora neza.

Mu bisobanuro bahawe, Perezida wa Komisiyo yababwiye uko gahunda y’amatora iteye, ibikorwa biriho bikorwa muri iyi minsi, harimo gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora ku byiciro bitandukanye, lisiti y’itora izakosorerwa mu midugudu kuva mu kwezi gutaha kwa gatanu, kwakira ibikoresho by’amatora, n’ibindi.

Abo badipolomate baboneyeho umwanya wo kubaza no gusobanuza uburyo ibyo gushaka abasinyira abakandida bizakorwa, uko Kwiyamamaza bizagenda n’ibindi;Perezida wa Komisiyo afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa babasobanuriye birambuye ibyo Amabwiriza ya NEC ateganya n’uko byose bizagenda.

Ba Ambasaderi basuye Komisiyo harimo: Michael Ryan, Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, uw’Ububiligi, Uw’Ubudage, uw’Ubwongereza, n’uwa Suwede; hari kandi uhagarariye ambasade (charge d’affaires) y’Ubufaransa mu Rwanda.