Amahugurwa ya BRIDGE ahabwa abakozi ba Komisiyo y’amatora arabera Rubavu

|   Main Activities

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 07/02/2017 kugeza kuwa gatanu bamwe mu bakozi (24) ba Komisiyo y'Igihugu y'amatora (NEC) bari mu mahugurwa kù mitegurire n'imiyoborere y'amatora yitwa BRIDGE.
BRIDGE (Building Resources in Democracy Governance and Elections) ni uruhererekane rw' amasomo atandukanye (modules) yigisha iby'amatora n' imiyoborere, akaba akubiyemo ubumenyi kuri buri cyiciro cy’imirimo irebana n’imitegurire n’imiyoborere y’amatora.
Ahabwa abakora mu matora, kimwe n'abafatanyabikorwa mu by'amatora barimo Imitwe ya politike, abagize sosiyete sivile, abanyamakuru, n'abandi batandukanya
Aya mahugirwa aratangwa n'impuguke mpuzamahanga muri BRIDGE ( Accrediting facilitator) witwa Rindai C. Vava, umwe mu banyafurika bake wamaze kugera kuri urwo rwego .
Amahugurwa yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gashyantare 2017 akazarangira tariki10 Gashyantare 2017, ni icyiciro kibanziriza ikindi, nacyo kizatangira mu cyumweru gitaha, aho abandi bakozi 24 nabo bazitabira amahugurwa nk'aya.

Mu bitabiriye harimo na Perezida wa Komisiyo Prof Kalisa Mbanda, bamwe mu Bakomiseri n'abakozi bo mu bunyamabanga Nshingwabikorwa.

Si ubwa mbere amahugurwa nk'aya atanzwe muri NEC kuko hari n'ibindi byiciro by'amahugurwa byabaye mbere, ahamaze kuboneka bamwe mu mpuguke ku rwego rubanza (Accredited facilitator) mu guhugura ibya BRIDGE.