Abakorerabushake ba Rusizi - Nyamasheke mu rugendoshuri i Kigali.

|   Main Activities

Kuwa gatanu ushize  abakorerabushake b'amatora bo muri Rusizi na Nyamasheke bagera kuri mirongo inani,(80) baje mu rugendoshuri mu Mujyi wa Kigali, aho basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali/ Gisozi, basura Inteko Ishinga amategeko, n'Icyicaro gikuru cya Komisiyo y'Igihugu y'amatora.
Ku rwibutso basobanuriwe amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, basura inzu y'amateka ya jenoside, bunamira inzirakarengane zihashyinguye banashyira indabo ku mva.
Mu nteko ishinga amategeko, aho Inteko rusange y'Umutwe w'abadepite interanira, basobanuriwe imikorere y'Inteko,Imitwe yombi,
Kuri NEC birebeye ahakusanyirizwa imirimo yo gukosora lisiti y'itora mu mashini.

Nyuma y’ibyo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (KIA) yabahaye ikiganiro ku matora yibanda ku myifatire n’imikorere yabo muri ibi ihe by’amatora ya Perezida wa Repubulika KIA irimo itegura.