Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangiye imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa gatanu, tariki 16/09/2016 mu cyumba cy'inama cya Hilltop Hotel Komisiyo y’Igihugu y'amatora yayoboye amahugurwa y'abazahugura abandi (ToT), mu rwego rw'imyiteguro y'amatora ari imbere, cyane cyane aya Perezida wa Repubulika azaba mu mwaka wa 2017.

Ayo mahugurwa y'abazahugura yahuje Komisiyo y'amatora n'abafatanyabikorwa bayo barimo:  Abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, sosiyete sivile, Inama y'Igihugu y' abagore, Inama y’Igihugu y'urubyiruko, abafite ubumuga, Abahagarariye Ikigo cy’igihugu cyita ku kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO), n’abandi.
Ibyo yibanzeho ni uruhare rwa buri rwego mu myiteguro y'ayo matora, n’uburyo Abafatanyabikorwa mu matora bafashamo kugirango amatora azarusheho kugenda neza.

Atangiza aya mahugurwa Prof.  KALISA MBANDA, Perezida wa Komisiyo y’amatora yavuze ko ari byiza gufatanya n’abagira uruhare mu matora, kuva mu ntangiriro y’ibikorwa byose biyategura, kuko bituma buri wese amatora ayagira aye.

Yabwiye abari aho ko amatora si aya Komisiyo, amatora ni ay’Abanyarwanda, bityo nk’abafatanyabikorwa ari ngombwa kwiyumvisha uruhare yagira kugira ngo ayo matora azagende neza.