Abakozi ba kaminuza basobanuriwe ibijyanye n’amatora y’Abadepite

Mu kiganiro Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) taliki 14 Kanama 2013 Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Venuste Ruhigana yabasobanuye ibimaze gukorwa, ibirimo gukorwa ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa kugira ngo amatora y’abadepite azaba muri Nzeri agende neza. Yabwiye abari mu nama ko ibijyanye no gukosora lisiti y’itora byagenze neza, kandidatire nazo zarangije gutangwa, ingengo y’imari irahari n’indi myiteguro yose iragenda neza ku buryo amatora azaba nta nkomyi.

Bwana Gakwaya Emmanuel, umwe mu bakozi ba kaminuza nkuru y’u Rwanda ukurikiranira hafi iby’amatora yavuze ko hari ibihugu byinshi amatora akurikirwa n’imvururu bitewe no kugenda nabi kw’amatora yifuza ko ibyo bitazaba mu Rwanda. Gakwaya yagize ati “Twagiye dukurikirana ahantu henshi ku Isi usanga amatora akurikirwa n’imvururu akenshi kuko amatora aba atabaye mu mucyo. Turasaba ko Komisiyo y’Amatora yacu yabyirinda kuko Abanyarwanda bashishikajwe n’iterambere; icyo kintu ntitugishaka hano iwacu kuko dusanga cyadusubiza inyuma.

Komiseri Ruhigana Venuste yavuze ko uretse gukangurira abakozi bayo kutagira umukandida uwo ariwe wese  babogamiraho, guha umwanya indorerezi no kuzorohereza mu kazi kazo, komisiyo kandi ngo inahugura inzego z’ubuyobozi bwa leta, iza polisi n’igisirikare izisobanurira ko zitagomba kwivanga mu matora.

Bwana Nduwimana Pacifique, ushinzwe amatora mu Ntara y’amajyepfo yasabye ubuyobozi bwa kaminuza gufasha mu gikorwa  cyo kwandika abanyeshuri b’iyo kaminuza bagejeje igihe cyo gutora kugira ngo batavutswa uburenganzira bwabo bwo kwitorera abadepite. Hari impungenge ko abanyeshuri b’iyo kaminuza ubu bari mu biruhuko kandi bakaba batitabira kwiyandikisha ku ilisiti y’itora ku buryo bushimishije.

Bwana Magnus Kirori, umuyobozi w’ibiro bya Rector wa Kaminuza yijeje komisiyo ubufatanye kugira ngo igikorwa cy’amatora muri iyo kaminuza kizagende neza.