Abakora mu ruganda rwa Mata bakanguriwe kugira uruhare mu matora

Ibikorwa byo gukangurira ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda kwitabira amatora y’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka birakomeje mu gihugu hose. Ni muri urwo rwego abakozi n’abayobozi b’uruganda rw’icyayi rwa Mata bakanguriwe kugira uruhare mu matora bitabira ibikorwa byose byaba ibitegura amatora, ibyo mu matora nyirizina ndetse no kwitoza ku baba bifuza kujya mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite. Icyo gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’uruganda rw’icyayi rwa Mata taliki ya 18 Kamena kiyoborwa na Bwana Nduwimana Pacifique, Umuhuzabikorwa by’amatora mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, Bwana Nkurikiyinka Jean Nepomuscène yashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku gikorwa cyiza cyo kuganira n’abakozi b’urwo ruganda akuriye ibijyanye n’amatora y’Abadepite azatangira taliki ya 16 Nzeri 2013. Yabwiye abakozi n’abayobozi muri urwo ruganda ati: “turishimira ko demokarasi imaze gushing imizi mu gihugu cyacu.  Nta cyiza nko kwitorera abazakuyobora cyane ko ku ngoma zo hambere ibi bitabagaho

Bwana Nduwimana Pacifique yabwiye abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Mata ruherereye mu Murenge wa Mata mu kagari ka Murambi akarere ka Nyaruguru ko impamvu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabatekerejeho ari uko akenshi baba bari mu kazi batabona umwanya wo kwitabira inama zibera ku midugudu yabo. Yasabye abakozi b’urwo ruganda kwitabira ibikorwa byo kwikosoza ku ilisiti y’itora niba hari abatarabikora, gutora no kwitoresha, guharanira ko hatagira icyo ari cyo cyose gihugangabanya amatora n’ibindi.

Bwana Rugamba Innocent, Ngendahayo Fidele n’abandi bakozi b’uru ruganda babajije ibibazo bitandukanye bahabwa ibisobanuro ndetse basabwa gutanga kandidatire ku babyifuza. Ku ruhande rwabo, abakozi b’uruganda nabo biyemeje kuzitabira ibikorwa byose bijyanye n’amatora cyane ko umuyobozi w’uruganda yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo yorohereze abakozi be kwitabira ibikorwa by’amatora.

Abakozi b’uru ruganda bakora mu bice bibiri harimo igice gikora ku manywa n’ikindi gikora nijoro ku buryo imirimo y’uruganda itajya ihagarara kubera umusaruro rutezweho. Uruganda rw’icyayi rwa Mata rukoresha abakozi 220 bahoraho. Hari kandi n’abandi bo hanze bagera kuri 800 bakorana n’urwo ruganda.