Hakozwe Isuzumamigendekere ry'amatora y'Inzego z'ibanze

Mu rwego rwo kurebera hamwe uko amatora y’Inzego z’ibanze yo muri Nzeri- Ukwakira 2021 yagenze, Komisiyo y’Amatora yahurije hamwe abakorerabushake bo ku rwego rw’Umurenge, abashinzwe ibikoresho ku rwego rwa buri Karere, abayobora amatora ku rwego rw’Akarere n’Intara Abakozi n’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, barebera hamwe uko amatora yagenze, ibyiza byayaranze n’ibibazo byagaragaye mo, kugirango ibyiza bishimwe bishimangirwe, ibibazo nabyo bishakirwe umuti.

Iki gikorwa cyabaye kuva tariki 12 na 13 Gicurasi 2022 mu Turere twose tw’Igihugu, habaho no guhuriza ku rwego rw’Intara ibyavuyemo.

Nk’uko byagaragaye mu gihe cyo guhuriza hamwe ibyavuye muri iki gikorwa, amatora y’Inzego z’ibanze muri rusange yagenze neza ; n’ubwo yakozwe mu bihe COVID 19 yari itarava mu nzira, ariko haba mu kuyategura kimwe no mu matora nyirizina, hafashwe ingamba zo kuyirinda no kuyikumira.

Ni amatora yagaragayemo ishyaka ryinshi, cyane cyane igihe cyo gutora Komite z’Imidugudu, amatora y’Inama z’igihugu, n’ayandi.

Kuri ubu, Komisiyo y’Igihugu y’amatora irimo gusoza igikorwa cyo kwandika mu mashini intonde z’abatowe bose mu byiciro batorewemo, kuva ku bagize Komite z’imidugudu, abagize Inama Njyanama z’utugari, Inama Njyanama z’Imirenge, Abagize Inama njyanama na Komite Nyobozi z’Uturere, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abagore, iy’urubyiruko, n’iy’abafite ubumuga kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku rwego rw’Igihugu.