Abakandida bazatorwamo abadepite bazahagararira U Rwanda muri EALA bamenyekanye.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje lisiti z'abakandida bazatorwamo Abadepite bazahagararira U Rwanda muri EALA

Abakandida bazatorwamo abadepite bazahagararira U Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afrika y'Iburasirazuba (EALA) bamenyekanye kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukuboza 2022.

Intonde z'aba bakandida zatangajwe nyuma yo kwakira urutonde rwatanzwe n'Imitwe ya politike yemewe mu Rwanda, n'amatora y'abakandida batatu (3) baturuka mu cyiciro cy'abagore, urubyiruko no mu bantu bafite ubumuga,

Itegeko riteganya ko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora rishyikiriza Inteko ishinga amategeko urutonde rw'abakandida, Inteko nayo igategura amatora mu gihe kitarenga iminsi irindwi (7), kugirango hatorwe abadepite icyenda (9) bahagararira u Rwanda muri EALA. Hazatorwa abadepite batandatu (6) bava mu Mitwe ya politike, umwe (1) uhagarariye abagore, umwe (1) uhagarariye urubyiruko n'umwe (1)uhagarariye abafite ubumuga.