Mu Mujyi wa Kigali, hatowe abayobozi bashya basimbura abahawe indi mirimo

Mu matora yo kuzuza Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, KAYIHURA Muganga Didas, yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama, mu gihe MPABWANAMAGURU Merard yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo

Ni amatora yabaye kuri uyu wa gatanu, tariki 06 Kanama 2021, aayobowe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora .

Hari hashize iminsi itari mike uwari Perezida w’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali Madamu BAYISENGE Jeannette agizwe Minisiti w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, naho uwari Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Bwana NSABIMANA Ernest yahawe kuyobora urwego ngenzuramikorere RURA.

Muri ayo matora hatowe kandi NISHIMWE Marie Grace, watorewe kuba Visi perezida w’Inama Njyanama, akaba yarasimbuye kuri uwo mwanya Kayihura Didas wari awusanzweho, akaba yari amaze gutorerwa kuba Perezida mushya w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko rigenga amatora Umujyi wa Kigali, Inteko itora abagize Biro y’Inama Njyanama ni Abajyanama bose b’Umujyi, mu gihe Inteko itora Komite Nyobozi igizwe n’Abajyanama b’Umujyi, hiyongereyeho abagize biro za Njyanama z’Imirenge yose y’Umujyi wa Kigali.