Amatora y'Inzego z'ibanze 2021: Gahunda yo Kwakira kandidatire n'ibisabwa byatangajwe

Mu rwego rwo gutegura amatora y'Inzego z'ibanze ateganyijwe muri Gashyantare werurwe, Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje ko izatangira kwakira kandidatire z'abifuza kujya mu nama njyanama z'Uturere ku mwanya w'Abajyanama rusange, hamwe n'abajyanama b'abagore bagize 30% tariki 11/01/2021.

Bitandukanye n'uko byari bisanzwe kandidatire zizatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ni mu rwego rwo kwirinda no kubahiriza ingamba zo kurwanya COVID- 19, hirindwa ihererekanya ry'impapuro.

IBYANGOMBWA BISABWA:

Ushaka gutanga kandidatire ku mwanya w’ubujyanama ku rwego rw’Akarere, agomba kuba:

1° ari Umunyarwanda;

2° afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko;

3° atazitiwe n’imwe mu ngingo z’iri tegeko ngenga

Gutanga kandidatire ku mwanya wiyamamarizwa bikorwa mu nyandiko yohererezwa umukozi wa Komisiyo ku rwego rw’Akarere .

Inyandiko itanga kandidatire igaragaza ibi bikurikira:

1° amazina y’umukandida;

2° igihe n’aho yavukiye;

3° umurimo akora n’aho aba;

4° umwanya yiyamamariza.

Inyandiko itanga kandidatire iherekezwa n’ibyangombwa bikurikira :

1° fotokopi y’ikarita ndangamuntu cyangwa iy’ikindi cyemezo kigaragaza ko ari Umunyarwanda gitangwa n’inzego zibifitiye ububasha;

2° fotokopi y’impamyabumenyi cyangwa iy’impamyabushobozi iriho umukono wa Noteri;

3° amafoto abiri (2) magufi y’amabara;

4° icyemezo kigaragaza ko umuntu atafunzwe cyangwa yafunzwe n’icyo yafungiwe, kitarengeje amezi atandatu (6) gitangwa n’urwego rw’Igihugu rubifitiye ububasha