Madamu MUKABALISA Germaine niwe watowe mu matora yo gusimbura umudepite yo ku itariki 08/01/2020,

Madamu Mukabalisa Germaine, imyaka 32 ari nawe muto mu biyamamarizaga gusimbura umudepite mu Nteko ishinga niwe watowe, mu matora yabaye ku itariki 9/01/2020.

Mbere yo gutorwa, Madamu Mukabalisa yari umujyanama mu by'amategeko muri World vision, yakoze iyo mirimo kandi muri Miisiteri y'ubucuruzi n'Inganda, yigishije kandi amategeko muri ULK, akaba yari umwe mu bagize inama y'ubutegetsi y'ikigo cy'ubushakashatsi n'iterambere ry'inganda (NIRDA).

Aje gusimbu Ignatienne Nyirarukundo wagizwe umunyamabanga wa Leta muri MINALOC.