Kuri uyu wa kane, tariki 17 Nzeri 2015, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagiranye Inama nyungurana bitekerezo na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo, barebera hamwe ibijyanye n’imikoranire muri ibi bihe dutegura amatora y’inzego z’ibanze
Inama yabanje ni iyo Komisiyo y'igihugu y'amatora ( NEC) yagiranye n’Ihuriro r’Imiryango itegamiye kuri Leta ( Civil society platform) , yabaye mu gitondo aho izi nzego zombi zarebeye hamwe imikoranire yazo, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye zasinyanye kuva mu mwaka w’2013
Abari mu nama basuzumye ibyagezweho muri ubwo bufatanye, ibibazo byagaragaye, n’icyakorwa kugirango ubufatanye mu bikorwa bitegura amatora bigende neza kandi birusheho kugera ku banyarwanda benshi
Komisiyo n’Ihuriro ry’Imiryango itegemiye kuri Leta, dusanzwe tugira ubufatanye mu bikorwa byo gutanga inyigisho z’uburere mboneragihgu ku matora, no mu matora nyirizina aho abagize iyi miryango baba indorerezi z’amatora
Kuri uyu kane nanone, guhera saa munani ( 2:00 pm), nibwo inama yindi yatangiye . Yahuje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’abahagarariye ‘ Gender monitoring office’ ( GMO), bayobowe na Madamu Rwabuhihi Rose,
Kimwe n’iyayibanjirije , iyi nama yize ku mikorere n’Imikoranire hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na GMO mu mitegurire y'amatora, no mu bikorwa by'inyigisho z'uburere mboneragihugu ku matora
Muri iyi nama inzego zombi zarebeye hamwe ubufatanye bwazo mu kwita ku ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu bikorwa byose bitegura amatora
Ubu bufatanye mu bikorwa bitegura amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irifuza kubukomeza hamwe n’izindi nzego zisanzwe zigira uruhare mu matora, harimo Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, Itorero ry’Igihugu, n’abandi
Nk’uko bisanzwe bigenda, ubu bufatanye n’uruhare rwa buri wese bigaragarira mu masezerano y’ubufatanye ( Memorandum of understanding / MoU) asinywa n’impande zombi , buri ruhande rukagira itsinda tekinike ( Technical Committee) n’itsinda ry’ubuyobozi ( Stearing Committee) bazajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.