Urugendoshuri

ABAGIZE KOMISIYO Y’AMATORA MURI SUDANI Y’AMAJYEPFO BARI MU RUGENDO SHURI MU RWANDA

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Sudan y’amajyepfo Prof. Abdnego Akok Kacuol n’intumwa ayaboye bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu(5) mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku ntambwe rumaze gutera mu gutegura amatora, kuyayobora, kwigisha abaturage uburenganzira bafite mu matora, nk’inzira y’ubuyobozi bwiza bubereye abaturage.


Mu kiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora hamwe n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere  tariki 01 Kanama 2015 , Prof Abdenego yatangaje ko Sudan y’amajyepfo nk’igihugu kikiyuba, bafite byinshi byo kwigira ku Rwanda nk’igihugu kimaze gutera intambwe ifatika mu iterambere nyuma yo guca mu bihe bikomeye bya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Prof Abdenego, yatangaje ko bahisemo kwigira ku Rwanda kubera ubunararibonye rufite mu gutegura, no kuyobora amatora; bityo bakaba baje kuvoma ubumenyi. Ikindi kandi barashaka gufatira urugero ku Rwanda rw’uko bazitwara kugira ngo bagire amahoro arambye nyuma y’amatora.


Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru ku myiteguro ya Referandumu, Umuyobozi wa Komisiyo  y’amatora mu Rwanda(NEC) Prof. Kalisa Mbanda yatangaje ko  mu gihe cyose byaba ngombwa ko habaho amatora yo guhindura zimwe mu ngingo zo mu itegeko nshinga ari ntacyo byahungabanya mu ngengo y’imari y’amatora muri 2016/2017 kuko ibikoresho byose bitangwa n’igihugu mu gihe hari igikorwa giteguwe. Kandi Komisiyo y’amatora ihora yiteguye igikorwa icyo aricyo cyose kijyanye n’amatora. Yagize ati: “Buri munyarwanda wese afite inshingano z’uko amatora akorwa neza mu mutuzo.”


Prof. Kalisa Mbanda yasobanuye ko hari n’ibyo kwigira kuri Komisiyo y’amatora yo muri Sudan nubwo iyi Komisiyo imaze igihe gito ugeranyige n’iyo mu Rwanda: Nko kureba udushya bakoresha mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda y’amatora, bikaba byafasha kurushaho kunoza imikorere ya komisiyo y’amatora mu Rwanda. Abajijwe niba uburyo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga buzifashishwa mu matora u Rwanda ruri kwitegura, Prof. Kalisa yasobuye ko usibye gutora hifashishijwe ikoranabuhanga, hari gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byose bya Komisiyo bikaba bikinonosorwa neza, kandi ko bizagenerwa umwanya wabyo mu kiganiro kirambuye.


Intumwa za Komisiyo y’amatora ya Sudani y’amajyepfo zifite iminsi itanu zizamara mu Rwanda zireba ibyo zakwigira ku Rwanda mu gutegura no kuyobora amatora mu mahoro.