Nyuma y’igihe kinini Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yari imaze ifite umubare w’Abakomiseri bane ( 4) kuri barindwi igoma kugira, kuwa kane tariki 23/04/2015 Abakomiseri bashya bari bamaze iminsi mike bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri barahiyeimbere y’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko amategeko abiteganya.
· Abarahiye ni Madamu MUKAMAZELA Rosalie, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
· Madamu KAZAIRE Judith, Komiseri
· Bwana NDAGIJIMANA Leonard, Komiseri
Umuhango wayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wari witabiriwe kandi n’Abaminisitiri bane , barimo BUSINJYE Johnson w’Ubutabera, Francis KABONEKA w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Oda GASINZIGWA w’Umuryango na Minisitiri muri perezidansi. Hari kandi abandi bantu benshi barimo abo mu miryango y’abo