Komisiyo y’Igihugu y’amatora na Gender Monitoring Office basinye amasezerano y’ubufatanye ( MoU)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane , tariki 5/03/2015, ku kicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’amatora hasinywe amasezerano y’ubufatanye  ( MoU) hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ( NEC) n’Ikigo kigenzura iby’uburinganire bw’abagabo n’abagore ( Gender monitoring office ‘ ‘GMO’’) .

Abasinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibi bigo byombi ni  Prof. KALISA Mbanda ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora na Madamu RWABUHIHI Rose ku ruhande rwa GMO.

Aya masezerano ashingiye ku bufatanye azashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku nshingano za buri kigo, ku mikorere n’imikoranire inoze kandi yuzuzanya hagati ya NEC na GMO.

Ubufatanye buzibanda cyane cyane mu guhererekanya amakuru , gushyiraho aba ‘focal point’  muri buri kigo barebwa n’iyubahirizwa ry’aya masezerano; kwakira no guha ibyangombwa indorerezi z’amatora, (ku ruhande rwa NEC) n’ibindi byose byafasha impande zombi kurangiza neza inshingano zazo .

Amagambo yavugiwe muri uyu muhango yose yagarutse ku kamaro k’ubufatanye bw’inzego . Umuyobozi  wa GMO yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu kuba bwaratumye GMO ibaho ngo ibashe gukurikirana ihame ry’uburinganire mu gihugu, mugihe ahandi ku isi hari ibihugu bimwe bitaremerera abagore gutora, yashimiye kandi KIA ku gitekerezo cy’masezerano y’imikoranire, avuga ko amatora ataha y’abayobozi mu nzego z’ibanze ya 2016 azaba nk’indrerwamo ikomeye kuri aya masezerano.

Perezida wa Komisiyo nawe yishimiye aya masezerano y’ubufatanye, agaruka ku ruhare rukomeye rw’abagore mu muryango nyarwanda wo hambere, anashimangira akamaro k’ubufatanye  mu bintu byose .

Aya masezerano yasinywe hagati ya Komisiyo y’Iihugu y’amatora na GMO azagera mu mwaka wa 2020. 

Nyuma y’isinywa rya MoU hagati ya NEC na GMO hafashwe ifoto y’urwibutso