Komisiyo y`Igihugu y`Amatora yitabiriye imurikabikorwa ryateguwe n`akarere ka Nyarugenge

Kuva tariki ya 17 - 20/06/2014, mu Murenge wa Nyarugenge harabera imurikabikorwa ryateguwe n`akarere ka Nyarugenge biciye mu mushinga wa “Joint Action Forum”.

Komisiyo y`Igihugu y`Amatora yitabiriye imurikabikorwa aho ifitemo standa, ikaba yasuwe ku munsi w`ejo n`umushyitsi mukuru ariwe Madamu Stella Ford  Mugabo,  ushinzwe Imirimo y`Inama y'Abaminisitiri, aherekejwe na Madamu MUKASONGA Solange, Umuyobozi w`Akarere ka Nyarugenge Madamu .


Bwana RUTIKANGA J.BOSCO Umuhuzabikorwa w`ibikorwa by`amatora muri zone Kicukiro-Nyarugenge, yabasobanuriye impamvu y`inyigisho z`uburere mboneragihugu ko ari uguhugura abanyarwanda imigendekere y`amatora n`uruhare rwabo. Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kumenyesha abantu ko KIA yitegura amatora y`inzego z`ibanze muri 2015.

 

Mu ijambo ry`umushyitsi mukuru Madamu Ford MUGABO yavuze ko igikorwa nkicyo kigamije gukangurira abanyarwanda mu gushyira imbere ikintu icyo aricyo cyose kizamura imibereho yabo muri rusange, kuko ari imwe muri politike cya Leta. Yashimiye byimazeyo  abateguye igikorwa n`abafatabikorwa babigizemo uruhare harimo Komisiyo y`Igihugu y`Amatora iharanira imiyoborere myiza na demokarasi binyuze mu ruhare rwa buri muturage.

Umuyobozi w`akarere ka Nyarugenge, Minisitire MUGABO n`abo bari kumwe bafashe umunoto wo kwibuka