Minisitiri w’imiyoborere myiza wo muri Malawi yasuye komisiyo y’igihugu y’amatora

Kuwa kabiri, tariki 25/02/2014 Minisitiri ushinzwe imiyoborere myiza muri Malawi Bwana Christopher DAZA, yasuye Komisiyo y’Igihugu y’amatora, mu rwego rw’uruzinduko agirira mu Rwanda aho avuga ko yaje mu rugendoshuri ku birebana n’imiyoborere.

Ari kumwe n'Umunyamabanga uhoraho we baje kwigira ku Rwanda/ kuri Komisiyo y'amatora uburyo amatora mu Rwanda ayoborwa.

Baherekejwe n.umuyobozi mukuru muri Minaloc Bwana Rugamba basobanuriwe amavu n'amavuko ya KIA, amatora KIA imaze kuyobora kuva igiyeho, ibyiza byayaranze , ibibazo KIA yahuye nabyo n'amasomo menshi  KIA yize kandi yasangiza abandi bashinzwe kuyobora amatora.

Twaje kwiga’

Ubwo yasobanuraga impamvu  z’uruzinduko rwe mu Rwanda  no muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora by’umwihariko, Minisitiri Christopher  DAZA  yavuze ko baje kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imiyoborere , bityo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  nk’ikigo gitegura kikanayobora amatora  kikaba gifite byinshi  bacyigiraho mu mutegurire n’imiyoborere myiza y’amatora avamo abayobozi

                            

Minisitiri DAZA (Iburyo ku ifoto) ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri  ye.