Abanyamakuru n’Abanyapolitiki bashoje amahugurwa ya BRIDGE

Ku bufatanye hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita  ku  Majyambere (UNDP), Abanyamakuru n’abari bahagarariye imitwe ya politiki bagera kuri 25 bashoje amahugurwa ku mitegurire n’imiyoborere y'amatora. Ayo mahugurwa yitwa BRIDGE « Building Ressources  in Democracy, Good governance and  Elections »  ni amahugurwa agamije kongerera  abayahabwa  ubumenyi mu mitegurire n’imiyoborere y'amatora.

Aya mahugurwa yabereye mu Karere ka Musanze yatangiye taliki ya 17 asozwa ku ya 21 Ukuboza 2013 ayoborwa  n'impuguke muri BRIDGE arizo Madamu Natia(BRIGDE Expert) na Bwana Shalva(Accredited facilitator)  zikomoka mu gihugu cya Georgia.

Mu ijambo yavuze asoza aya mahugurwa, Madamu Uwera Pelagie, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashimye UNDP yateye inkunga aya mahugurwa yongeraho ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izakomeza guharanira ko Abanyamakuru n’Abanyapolitiki barushaho kongererwa ubushobozi bahabwa ubumenyi bujyanye no gutegura no kuyobora amatora. Yakomeje avuga ko ubumenyi bwahawe Abanyamakuru n’Abanyapolitiki buzatuma amatora ataha nayo agenda neza. Yashoje abifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire.  

Mu izina ry’abari barangije amahugurwa, Bwana Hakorimana Gratien yagize ati: “aya mahugurwa ya BRIDGE yatumye turushaho kubaka ubufatanye hagati y’Abanyamakuru n’Abanyapolitiki kandi ubwo bufatanye burakenewe kugira ngo turusheho guteza imbere demokarasi mu gihugu”. Kuri we ni ngombwa ko Abanyapolitiki batakomeza gufata Abanyamakuru nk’abagamije kubagenzura no kwerekana ibitagenda gusa ko ahubwo bagomba gutahiriza umugozi umwe kugira ngo bateze imbere demokarasi mu gihugu. Mu izina ry’abarangije amahugurwa, Bwana Hakorimana Gratien yasabye ko bakongererwa amahugurwa kugira ngo barusheho kumenya byinshi ku mitegurire n’imiyoborere y'amatora.

Mu izina ry’abahuguye, Bwana Shalva yashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku gitekerezo cyiza yagize cyo guhugura Abanyamakuru n’Abanyapolitiki ku mitegurire n’imiyoborere y'amatora, avuga ko, nta gushidikanya bizatuma demokarasi irushaho gushinga imizi mu gihugu. Yashimiye Bwana Rutatika Jean de Dieu, umufashamyumvire w’umunyarwanda (BRIDGE facilitator) avuga ko yatumye aya mahugurwa agenda neza cyane.