Ngoma: Bakanguriwe kuzitabira amatora y’Abadepite

Inteko y’Abaturage, abanyeshuri ndetse n’abandi bakorera mu kagari ka Ndekwe mu karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba bakanguriwe kuzagira uruhare mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Madamu Bagirishya Constance, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ushinzwe gahunda z’uburere mboneragihugu mu turere twa Ngoma na Kayonza yakanguriye abitabiriye inama kugira uruhare mu matora bitabira gahunda zose zaba izitegura amatora zirimo ibiganiro n’amanama atandukanye avuga ku matora, kwikosoza ku ilisiti y’itora, gutora ndetse no kwitoresha.

Muri iyo nteko y’abaturage yateraniye mu kagari ka Ndekwe taliki ya 10 Nyakanga 2013, Madamu Bagirishya Constance yagarutse ku gutegura no gusukura ibyumba by’itora agira ati: “gutegura no gusukura ahazatorerwa mugomba kubigiramo uruhare aho kubiharira abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gusa. Nimureke twese hamwe tuzafatanye dutegure ibyumba by’itora bise neza maze amatora yo mu Rwanda akomeze yitwe ubukwe nk’uko byagenze mu matora yabanjirije aya turimo kwitegura

Pasitoro Gasana Samuel we yamaganye abajya mu cyumba cy’itora maze bagatora nabi babigambiriye asaba abari muri iyo nama bakora ibyo bikorwa bigayitse guhindura ingendo.

Mu gusoza icyo gikorwa, Bwana Rukenura Kiyonga Pacifique ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Remera yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko amatora ari inkingi ikomeye igaragaraza ko demokarasi yashinze imizi mu gihugu. Yashimye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuba yaratekereje gusobanurira Abanyarwanda bose ibijyanye n’amatora kugira ngo babigiremo uruhare.