Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na Fondation Kizito Mihigo bakanguriye abatuye Rulindo na Gakenke kuzitabira amatora y’Abadepite

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ifatanyije na Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix) y’umuhanzi Kizito Mihigo batangije gahunda y’ubukangurambaga ku byerekeye uburere mboneragihugu ku matora. Iyo gahunda izakorwa mu gihugu hose yatangiriye mu murenge wa Base, mu karere ka Rulindo tariki ya 3 Kamena 2013 ikomereza mu Gakenke bukeye bwaho.

Umuhanzi Kizito Mihigo afite indirimbo nyinshi zivuga ku mateka y’Igihugu, politiki, imyumvire ndetse n’imibereho by’Abanyarwanda muri iki gihe yongeyeho n’izikangurira Abanyarwanda kwihesha agairo bitorera abayobozi beza.

Iriya gahunda yatangiriye mu karere ka Rurindo mu murenge wa Base yiswe “Umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu ku matora”. Muri icyo gitaramo Kizito Mihigo yifatanyije na Sofiya Nzayisenga umugore w’umuhanga mu gucuranga inanga maze bashimisha abari bitabiriye igitaramo biratinda. Abaturage benshi bitabiriye ibi bitaramo haba mu Gakenke cyangwa Rulindo dore ko bitangira saa munani bikarangira hafi saa kumi n’ebyiri.

Benshi bagaragaje ko bishimira umuhanzi Kizito Mihigo ndetse bakajya banarushanwa kuririmba indirimbo ze. Muri zo twavuga nk’iyitwa Umujinya mwiza, Twanze gutoberwa amateka, Inuma na Arc en Ciel. Indirimbo Tora abadepite ivuga ku matora y’Abadepite nayo yishimiwe n’abantu benshi.

Mu gitaramo hagati, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri utwo turere aribo Madamu Mutuyimana Jeannette na Bwana Bizimana Andre bafashe amagambo maze basobanurira abaturage gahunda y’amatora y’Abadepite azaba taliki ya 16 Nzeri uyu mwaka wa 2013 babaha n’udutabo tujyanye n’inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora.

Abayobozi b’inzego z’ibanze nabo barabyitabiriye

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Bwana Nzamwita Deogratias yasabye abaturage ba Gakenke bari bitabiriye icyo gitaramo ibintu bitatu aribyo kwitabira amatora, gutora ingirakamaro badashingiye ku marangamutima, icyenewabo, akarere cyangwa ibindi bitabafitiye akamaro ndetse no guharanira ko amatora yaba mu mutekano usesuye. Yagize ati: “ndabasaba ko ubutumwa mukuye hano mwabugeza no kuri bagenzi banyu hirya no hino mu midugudu mutuyemo maze nabo bakazitabira amatora y’Abadepite

                                 

Bwana Muhigana Antoine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base mu Karere ka Rulindo nawe yasabye abari bateraniye ku isoko rya Base ahabereye icyo gitaramo kuzakangurira bagenzi babo bataje mu gitaramo kuzitabira amatora y’Abadepite kandi bakumva ko ari ayabo nk’uko basanzwe babikora.

Ibyo bikorwa byatangiriye  muri Rulindo na Gakenke bizakomeza hirya no hino mu Gihugu.