Inama n’abayobozi b’Ibitangazamakuru ku ruhare rw’Itangazamakuru mu matora y’Abadepite

Kuri uyu wa gatanu, tariki 19 Mata 2013 Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagiranye inama Nyungurana bitekerezo n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw’Itangazamakuru mu myiteguro n’Imigendekere myiza y’amatora.

Iyi nama yari yatumiwemo abahagarariye itangazamakuru ryandika , irikoresha amajwi ( radio) cyangwa amashusho ( televiziyo),  n’abakoresha internet mu gusakaza amakuru bakorera mu Rwanda.

Icyari kigenderewe ni ukurebera hamwe uruhare itangazamakuru, ryaba irya Leta cyangwa iryigenga ryagira mu kumenyekanisha ibikorwa byse bitegura amatora, gukangurira abaturage kuyitabira no kuyagiramo uruhare rugaragara .

Abaturage iyo basobanukiwe n’uburenganzira hamwe n’inshingano bafite mu matora , barushaho gusobanukirwa demokarasi bityo  bakarushaho guhitamo neza  abayobozi bababereye.  

Muri iyi nama kandi habayeho kurebera hamwe icyo Komisiyo y’amatora yafasha ibitangazamakuru kugira ngo iyo nshingano yabyo  mu matora izagerweho. Hashyizweho ikipe igizwe n’abahagarariye buri rwego kuzanononsora uko ubu bufatanye bwazashyirwa mu bikorwa.