Intumwa za Zimbabwe zasuye Komisiyo y’amatora y’u Rwanda.

Intumwa za Zimbabwe zasuye Komisiyo y’amatora y’u Rwanda.

Kuwa kane ushize, Itsinda ry’abantu bahagarariye inzego zitandukanye zo mu gihugu cya Zimbabwe bari mu rugendoshuri mu Rwanda basuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Iri tsinda rigizwe n’abantu umunani (8), bakomoka mu nzego zitandukanye harimo abaturuka mu ishyaka ZANU PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe babiri (2), abo mu Ishyaka MDC Alliance babiri (2), uhagarariye Komisiyo y’Uburinganire (Zimbabwe Gender Commission ZGC) umwe (1), uhagarariye ikigo gishinzwe abagore n’amategeko mu Majyepfo ya Africa ( Women and Law in southern Africa – WLSA) umwe (1), hamwe n’abahagarariye ‘women’s Academy for Leadership and political Exellence’-(WALPE) babiri (2).

Impamvu nyamukuru y’urwo ruzinduko ni mu rwego rwo kureba imikorere y’inzego zitandukanye mu Rwanda, bareba uko u Rwanda rwabashije kugira umubare munini w’abagore mu nzego z’ubuyobozi, by’umwihariko binyuze mu matora.

Mu kiganiro bahawe na Komiseri Loyce Bamwine wa, basobaniriwe mbere na mbere Imiterere n’Imikorere ya Komisiyo y’Amatora, ababwira amategeko u Rwanda rugenderaho n’ingingo zimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye bw’aabagore n’abagabo uhereye ku Itegeko nshinga n’andi mategeko, imyanya yihariye 24 y’abagore bagenerwa mu Nteko Ishinga amategeko n’uko itorerwa, uburyo bw’amatora ( Electoral system) bukoreshwa mu Rwanda, n’ibindi.

Abashyitsi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku kiganiro cyatanzwe, barasobanuza, barinigura ariko banahabwa ibisubizo ku bibazo byose bibazaga.

Bashimiye cyane Komisiyo y’amatora ku buryo bakiriwe, ku kiganiro n’ibisobanuro bahawe, bemeza ko muri KIA bahakuye impamba izabafasha nabo kugira ibyo basaba ko bijya mu mategeko yabo no gukomeza ubuvugizi mu nzego zitandukanye mu guteza imbere inzego bahagarariye.