Amatora y'Abayobozi b'Inzego z'ibanze azaba muri Gashyantare -Werurwe 2021

Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 27/10/2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, amatora y’Inzego z’ibanze azaba muri Gashyantare – Werurwe umwaka utaha wa 2021 nk’uko byari biteganyijwe.

Aya matora niyo atorwamo abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere, ahatorwa Umuyobozi w’Akarere n’Abamwungirije.

Aya matora azaba nyuma y’aho hari ay’Abunzi yagombaga kuba muri Kanama 2020, yasubitswe mu gihe kitazwi kubera icyorezo cya COVID-19.

Abayobozi bazatorwa bazaza basimbura abasanzweho bari baratowe muri 2016, ubu bari kurangiza manda yabo. Itegeko riteganya ko Umuyobozi w’Akarere atorerwa manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa inshuro imwe.