Abayobozi bungirije b’akarere ka Rusizi batowe

Hari hashize igihe kigera ku mezi 3, Akarere ka Rusizi katagira abayobozi bungirije kuko beguye ku mirimo yabo. Abo bayobozi ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu hamwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.Ku bubasha ihabwa n’amategeko, taliki ya 6 Gashyantare 2014, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakoresheje amatora yo kubasimbuza. Ayo matora yabereye mu karere ka Rusizi abanzirizwa n’umuhango wo kurahiza Abajyanama rusange b’imirenge ya Nyakarenzo na Nkombo baherutse gutorwa ku tariki ya 3 Gashyantare 2014. Nyuma abagize Inama Njyanama z’imirenge ndetse n’iy’akarere batoye abayobozi b’akarere bungirije. Muri iryo tora ryabaye mu kuri no mu bwisanzure hatowe Bwana Bayihiki Basile ku mwanya w’umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage naho ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere hatorwa Madamu Kankindi Léoncie.

Ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere hiyamamaje umukandida umwe, Kankindi Léoncie, ari nawe wari watorewe umwanya w’ubujyanama rusange mu murenge wa Nyakarenzo. Mu kwiyamamaza kwe, Madamu Kankindi Léoncie yabwiye inteko itora ko azateza ubukungu bw’akerere imbere n’igihugu muri rusange anavuga ko azaharanira icyatuma umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi urushaho kwiyongera. Kankindi Leoncie yatsindiye ku majwi 317 kuri 322 y’abatoye bose bikaba bingana na 98,4%.

Ku mwanya w’umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage naho hiyamamaje umukandida umwe, Bayihiki Basile, wari watorewe umwanya w’ubujyanama rusange mu murenge wa Nkombo. Bwana Bayihiki Basire yavuze ko ashingiye ku bunararibonye afite azateza imbere imibereho myiza y’abaturage cyane cyane ireme ry’uburezi na serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi. Yatowe ku majyi 316 kuri 323 bingana na 97,8%.

Nyuma y’iryo tora, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko gutora neza byerekana ko igihugu gifite amahoro kuko mu bihugu byinshi usanga amatora yabo ataburamo imvururu. Yashimiye abaturage muri rusange n’inzego z’ubuyobozi kuko batumye ayo matora agenda neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’uburengerazuba, Bwana Jabo Paul,we yavuze ko badashidikanya ko iyi mirimo abayobozi batorewe izagenda neza abwira aba bayobozi bashya ko bagiye ku rugamba rw’iterambere rutoroshye rurimo gukemura ibibazo by’abaturage.

Yashimiye kandi umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, ku mirimo yakoze akabasha kuziba icyuho cy’abantu 3 batari mu karere imirimo igakomeza neza.

Habanje itora ry’Abajyanama rusange bahagarariye imirenge ya Nkombo na Nyakarenzo

Taliki 3 Gashyantare 2014 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakoresheje itora hagamijwe gusimbuza abajyanama rusange 2 aribo uwo mu Murenge wa Nyakarezo umwe ndetse n’undi wo mu Murenge wa Nkombo.

Mu murenge wa Nkombo hatowe Bwana Bayihiki Basile naho mu murenge wa Nyakarenzo hatorwa Madamu Kankindi Léoncie.

Abakandida 14 nibo bahataniye iyo myanya y’ubukandida rusange ku mirenge ya Nkombo na Nyakarenzo gusa mu murenge wa Nyakarenzo hakaba hari hiyamamaje abakandida 9 nyuma uwitwa Iyakaremye Daforoza yaje gukuramo kandidatire ye.

Tubibutse ko icyo gikorwa cyo kwiyamamaza cyabaye guhera taliki ya 20 kugeza ku ya 31 Mutarama 2014. Abakandida 14 barimo 6 bakomoka mu Murenge wa Nkombo n’abandi 8 bakomoka mu Murenge wa Nyakarezo nibo bitabiriye icyo igikorwa. Abo bakandida ni aba bakurikira. Muri Nyakarenzo hiyamamaje Dushimirimana Jean de Dieu, Kayitare Clement, Uwambaje Aime Sandrine, Bagwire Rosine, Maitre Kayitare Canisius, Akingeneye Solange, Nzubahimana Jeanne na Kankindi Léoncie. Mu murenge wa Nkombo hariyamamaza Ngirinshuti Theoneste, Rugira Jean Nicholas, Safi Uwitonze Alfred, Bayihiki Basile, Ndayishimiye Eric na Nkurikiyumukiza Aphrodice.

Imirenge ya Nyakarenzo na Nkombo yari ifite amasite 9 yakorewemo amatora aho Nyakarenzo yari ifite amasite 4 naho Nkombo ikagira amasite 5.