Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP)bateguye amahugurwa ku bantu 25 bahagarariye imitwe ya politiki n’Abamanyakuru. Ikigamijwe ni ukubongerera ubumenyi mu mitegurire n’imiyoborere y'amatora
Aya mahugurwa yatewe inkunga n'Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita ku majyambere (UNDP) arimo kubera mu Karere ka Musanze. Yatangiye taliki ya 17 azarangira ku ya 21 Ukuboza 2013. Ayobowe n'impuguke muri BRIDGE arizo Madamu Natia(BRIGDE Expert) na Bwana Shalva(Accredited facilitator) zikomoka mu gihugu cya Georgia.
Mu ijambo yavuze atangiza aya mahugurwa, uhagarariye UNDP mu Rwanda yashimye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuko ikoresha amatora ku buryo bw’umwuga(professionalism) maze akaba mu mucyo, mu kuri no mu bwisanzure hagamijwe guteza imbere demokarasi mu Rwanda. Yagize ati : « kubaka demokarasi ni gahunda itwara igihe kirekire, bamwe bibagirwa ko n’ibihugu byitwa ko bifite demokarasi isesuye byabigezeho mu gihe kigera ku myaka 200 » Yibukije Abanyapolitiki n’Abanyamakuru ko bafite uruhare runini mu kwigisha demokarasi mu baturage abasaba kubikomeza no kubikora neza nyuma yo kurangiza amahugurwa.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda yashimiye UNDP ku buryo yagiye itera inkunga ariya mahugurwa agamije kubaka ubushobozi bw’abantu bose bafite aho bahurira n’amatora. Yavuze ko hamaze kuba ibyiciro 5 by’amahugurwa ya BRIDGE harimo n’ayahawe urwego rw’Abakomiseri ndetse n’andi yatumye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibona abafashamyumvire 2 b’abanyamwuga(BRIDGE facilitators)
Bwana Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasabye abitabiriye amahugurwa gukoresha neza amahirwe bahawe, bakagira umurava wo gukurikira inyigisho bagenewe kuko zifite akamaro kanini kuri bo ndetse no ku gihugu muri rusange.
BRIDGE « Building Ressources in Democracy, Good governance and Elections » ni amahugurwa agamije kongerera abayahabwa ubumenyi mu mitegurire n’imiyoborere y'amatora.