Amatora yo kuzuza inzego arakomeje

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iri mu gikorwa cy’amatora yo kuzuza imyanya itorerwa itarimo abantu kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba baratorewe indi mirimo, abasezeye n’izindi. Iyo myanya yuzuzwa iri mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko(CNJ), Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF) Inama y’Igihugu y’Abantu babana n’Ubumuga(NCPD), mu nzego z’ibanze mu karere ka Kayonza na Bugesera, ndetse n’umusenateri mu Ntara y’Iburasirazuba. 

Nyuma y’amatora yo kuzuza inzego nkuru z’urubyiruko n’iz’abantu bafite ubumuga yabaye taliki ya 30 ukwakira 2013, hakurikiyeho amatora yo gusimbuza mu Nama y’Igihugu y’Abagore yabereye La Palisse Nyandungu taliki ya 14 Ugushyingo 2013. Imyanya yagombaga kuzuzwa harimo Umuhuzabikorwa w’Inama Nkuru y’Abagore ku rwego rw’Igihugu ndetse n’ushinzwe ubutabera.

Ku mwanya w’umuhuzabikorwa hatowe Madamu Mukasine Beatrice naho ku mwanya w’ushinzwe ubutabera hatorwa madamu kakuze Liberata.

Nyuma y’amatora, Madamu Mukasine Beatrice watorewe kuba Umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw’Igihugu yavuze ko, afatanyije n’izindi nzego, azaharanira guteza imbere abagore ndetse no kurandura ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

Madamu Oda Gasinzigwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango yasabye abagore b’abayobozi kwegera bagenzi babo bafite imibereho mibi hirya no hino mu midugudu yo mu gihugu maze bagakorana, bakajya inama kugira ngo bave mu nzitane z’ibibazo barimo nk’ibibazo by’imirire mibi, isuku nke, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi. Yabasabye kurwanya ihohoterwa uko ryaba risa kose ryaba irikorerwa abana, abagore ndetse n’irikorerwa abagabo. Aha yagize ati: “Ukoma urusyo akome n’ingasire kuko hariho n’abagore bahohotera abagabo babo

Mu matora yo kuzuza yabaye taliki ya 30 Ukwakira 2013, Bwana Norbert Shyerezo wari uhagarariye komite y’urubyiruko yo mu karere ka Ngororero yatorewe kuba umuyobozi mukuru w’Inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko(CNJ) naho Bwana Niyomugabo Romalis wari usanzwe ahagarariye abantu bafite ubumuga mu karere ka Gatsibo atorerwa kuyobora Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga(NCPD).

Amatora y’Umujyanama uzahagararira Umurenge wa Mukarange mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza ndetse n’umujyanama uzahagararira Umurenge wa Juru mu nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera azaba taliki ya 16 Ugushyingo 2013 naho amatora ku mwanya w’umusenateri mu Ntara y’Iburasirazuba azaba taliki 7 Ukuboza 2013.