Abakozi bo muri serivisi za Minisitiri w’Intebe basobanuriwe ibijyanye n’amatora y’Abadepite

Nk’uko birimo gukorwa mu bigo byose byo mu gihugu, abayobozi bakuru ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bagiranye inama n’abakora muri serivisi za Minisitiri w’Intebe maze babasobanurira ibimaze gukorwa, ibirimo gukorwa ndetse n’ibyo bo ubwabo basabwa nk’Abanyarwanda kugira ngo amatora y’Abadepite azaba ku matariki  ya 16, 17 na 18 Nzeri uyu mwaka azagende neza.

Muri ibyo biganiro byabaye taliki ya 16 Kanama 2013 mu cyumba cy’inama cya Primature, Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabwiye abakora muri serivisi za Minisitiri w’Intebe ko Komisiyo yasanze ari ngombwa kujya basanga abakozi aho bakora hirya no hino mu bigo byaba ibya leta cyangwa ibyigenga kugira ngo babasobanurire gahunda y’amatora igihugu kirimo cyane cyane ko benshi muri bo batabona umwanya wo kwitabira inama zibera mu midugudu batuyemo.Yongeyeho ati: “amatora ni igikorwa gikomeye mu mibereho y’igihugu icyo ari cyo cyose. Kudaha abenegihugu uburenganzira bwo kwitorera ababayobora biri mu biteza ibibazo mu bihugu bimwe na bimwe mujya mwumva

Bwana Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabwiye abari mu nama ko ibikenewe ngo amatora agende neza byose byamaze kuboneka. Muri ibyo harimo ingengo y’imari izatangwa ku matora ikaba yaratanzwe n’igihugu nta mfashanyo z’amahanga zirimo. Yasabye abakora muri serivisi za Minisitiri w’Intebe kumva ko nk’Abanyarwanda aya matora abareba bityo nabo bagaharanira ko agenda neza aho baba bari hose.

Nyuma y’ibibazo ku matora abakozi babajije ndetse bagahabwa ibisubizo bishimishije, Bwana Sesonga Benjamin DG muri Primature yashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku biganiro byiza bahaye abakozi ndetse no ku buryo ikora akazi kayo ko kuyobora amatora mu buryo bw’umwuga.