Amatora yo kuzuza Inama Njyanama na Komite Nyobozi z'Uturere Ukuboza 2023: Ikiganiro cyahawe abakandida:

IKIGANIRO CYATANZWE MU NAMA N’ABAKANDIDA KU MABWIRIZA AJYANYE NO KWIYAMAMAZA N’IMIGENDEKERE MYIZA Y’AMATORA . Cyatanzwe kuri 27 Ugushyingo 2023

1. Impamvu aya matora yateguwe

•Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 122 y’Itegeko ngenga Umuntu watowe mu nzego z’ibanze iyo agize impamvu iyo ari yo yose imubuza gukomeza imirimo yatorewe, asimburwa hakoreshejwe irindi tora.

2. Ibyiciro Bizatorwa

A. Abajyanama Rusange

Burera 1

Gakenke 1

Karongi 1

Musanze 3

Nyamasheke 1

Rubavu 1

Rutsiro 8

Rwamagana 1

B. 30% by’abagore bagize Inama Njyanama

Kamonyi 1

Rulindo 1

Rutsiro 5

3. Igihe cyo kwiyamamaza n’Umunsi w’Itora

•Kwiyamamaza: igikorwa cyo Kwiyamamaza kizatangira ku wa 30/11/2023 kirangire ku wa 07/12/2023

•Umunsi w’Itora: ni ku wa 07/12/2023

4. Uburyo Umukandida yemerewe kwiyamamaza mo (Art. 28 Itegeko Ngenga)

• Kwiyamamaza mu bitangazamakuru,

• Ikoranabuhanga (Social Media),

• Kumanika amafoto ahagenwa n’ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge,

• Ku munsi w’itora Abakandida bahabwa igihe kitarenze iminota itanu (5) kuri buri wese akiyamamaza imbere y’Inteko itora.

5. Ibyo Umukandida abujijwe mu kwiyamamaza (Art.29&120 Itegeko Ngenga)

• kumanika amafoto, inyandiko no gukorera ibindi bikorwa byo kwiyamamaza ahatabigenewe;

• Kwiyamamaza mu izina ry’Umutwe wa Politiki;

• gukoresha ibiranga Igihugu n’ibiranga imitwe ya politiki ku mafoto n’inyandiko zimwamamaza;

• Gukoresha umutungo wa Leta aho waba uri hose mu buryo bunyuranyije n’amategeko;

• Gutuka cyangwa gusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose undi mukandida;

• Gukoresha ruswa;

• Gushingira ku ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa amacakubiri

6. Icyemezo gifatirwa uwiyamamaza mu buryo bunyuranyije n’Amategeko (bubujijwe)

•Kwihanangirizwa,

•Gukurwa ku ilisiti y’abakandida,

7. Guhagararira Umukandida (Art. 15 Amabwiriza)

• Umukandida ashobora guhagararirwa mu gihe cyo kwiyamamaza n’igihe cyo gutora. Uhagarariye umukandida agomba kugira icyemezo cyanditse ahabwa n’umukandida kigomba kuba kiriho umukono w’umukandida.

• Icyemezo cyo guhagararira Umukandida kigaragaza Amazina yose y’uhagarariye umukandida na nimero y’Ikarita ndangamuntu ye.

• Umukandida wifuza guhagararirwa ku munsi w’Itora abimenyesha Umukozi wa Komisiyo mu Karere hasigaye nibura iminsi ibiri (2) ngo itora ribe, akarere kakagenerwa Kopi.

8. Uburyo n’Igihe cyo gutora

• Nk’uko amatora y’Inama Njyanama y’Akarere yakozwe muri 2021 niko n’amatora yo gusimbura (kuzuza) azakorwa.

• Abajyanama b’Akarere, batorwa mu buryo buziguye kandi mu ibanga.

• Itora ryo kuzuza Inama Njyanama ritangira saa yine (10h00) za mu gitondo.

• Icyitonderwa: isaha ya10h00 ni isaha yo gutangira ibikorwa by’itora ntabwo ari isaha yo kugera aho ibikorwa by’itora biri bubere.

• Aho itora rizabera(Salle) muzahamenyeshwa n’Aba zone Coordinators

9. Inteko itora (Art. 6 iteka rya Minisitiri)

❖Abajyanama rusange batorwa na:

❖abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere,

❖abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Karere,

❖abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Karere,

❖abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku Karere n’,

❖abagize Komite y’Abikorera ku rwego rw’Akarere

10. Inteko itora Abajyanama b’abagore, bangana nibura na 30% by’abagomba kugira Inama Njyanama y’Akarere batorwa na:

❖ abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere,

❖ abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere;

11. ITORWA RYA BIRO NA KOMITE NYOBOZI

1. Gutora Biro bizakorwa mu Karere ka Rutsiro

2. Kuzuza Komite Nyobozi: Abagize Komite Nyobozi y'Akarere

Umuyobozi w’Akarere Burera, Gakenke,

Musanze, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro

Umuyobozi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu: Rutsiro na Rwamagana

Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Rutsiro

A. Itorwa rya Biro y’Inama Njyanama y’Akarere

❖ Kwiyamamaza bikorwa k’umunsi w’itora imbere y’abagize Inama Njyanama.

❖ Umujyanama wujuje ibisabwa yemerewe kwiyamamariza ku mwanya w’abagize Biro: Perezida, Visi Perezida

n’Umunyamabanga. (Art. 20 Itegeko rigenga Akarere)

❖Abagize Inteko itora ni Abajyanama bose.

B. Itorwa rya Komite Nyobozi

• Gutanga Kandidatire no Kwiyamamaza bikorwa ku munsi w’Itora kandi utanga kandidatire agomba kuba ari mu bagize Inama Njyanama y’Akarere. (Ingingo 140 y’Itegeko Ngenga)

• Itora rikorwa mu buryo buziguye kandi mu ibanga. Nibura mu bagize Komite nyobozi hagomba kubamo nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’abagore. (Ingingo 140 y’Itegeko Ngenga)

Ibyo utanga kandidatire muri Komite Nyobozi agomba kuba yujuje (Ingingo ya 142)

1. ari mu bagize Inama Njyanama;

2. Afite nibura imyaka 25 y’amavuko;

3. afite nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza cyangwa icy’ishuri rikuru ryemewe na Leta cyangwa afite A2 n’uburambe bw’imyaka 5 mu buyobozi;

Inteko itora Komite Nyobozi (Ingingo ya 6 y’Iteka rya Minisitiri)

Inteko itora Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’aba bakurikira:

 Inama Njyanama y’Akarere;

 abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere;

 abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihuguy’Abagore ku rwego rw’Akarere;

 abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere;

 abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere n’

 abagize Komite y’Abikorera ku rwego rw’Akarere.

12. References

1. Itegeko Ngenga N° 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora nk’uko ryahinduwe kugeza ubu;

2. Itegeko Nº 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere

3. Iteka rya minisitiri n° 003/07.01 ryo ku wa 14/10/2021 rigena ubundi buryo amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze akorwamo kubera inzitizi ntarengwa.

4. Amabwiriza N° 01/2021 yo ku wa 15/10/2021 ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga amatora y’Abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’inama z’Igihugu mu 2021