ITANGAZO: Inama n'abakandida b'Abajyanama b'Uturere

ITANGAZO RYA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iramenyesha Abakandida bose bemerewe kuziyamamariza mu matora yo kuzuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere twa BUGESERA, BURERA, GAKENKE, HUYE, NGOMA, NYAMASHEKE, RULINDO NA RUTSIRO ko ifitanye na bo inama ku migendekere y’Igikorwa cyo kwiyamamaza izaba ku wa kabiri tariki ya 31/01/2023 kuhera saa cyenda (3:00 pm)

Iyo nama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga kuri Webex . Abatumiwe bazahabwa umuyoboro w’Inama (Link) kuri e mails bakoresheje bohereza dosiye za kandidatire.

Bikorewe i Kigali, kuwa 26/01/2023