Intumwa za Ambasade ya America mu Rwanda zasuye NEC

Intumwa za Ambasade ya Amerika mu Rwanda zasuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 06/12/2022, intumwa ziturutse muri ambasade ya Amerika mu Rwanda, ziyobowe na Chargée d’Affaires wabo Madamu Deborah a. Maclean, zasuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Ni mu rwego rwo kugira ngo bamenye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Imikorere yayo, amatora ari imbere Komisiyo iteganya kuyobora n’aho imyiteguro igeze, imitangire y’Inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora, n’uburyo bukoreshwa, ibyiciro Komisiyo yibandaho mu gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu, n’ibindi.

Mu bisobanuro bahawe, Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) bwabagejejeho muri make icyiciro cy’amatora (Electoral cycle 2017-2022) kirangiye, n’icyiciro cy’amatora ateganyijwe mu myaka iri imbere, (Electoral cycle 2023-2026).

Mu bizakorwa mu cyiciro cy’amatora ari imbere basobanuriwe ko Komisiyo iri gutegura:

I. Amatora y’Abadepite: Nzeri 2023;

II. Amatora ya Perezida wa Repubulika, Nyakanga 2024;

III. Amatora y’Abasenateri ,Nzeri 2024;

IV. Amatora y’Abayobozi b’Umujyi wa Kigali, Nzeri 2022

V. Amatora y’Inzego z’Ibanze, Ugushyingo 2026

Hari kandi gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora ku byiciro bitandukanye, gutunganya ilisiti y’itora ikosorwa buri mwaka, gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi n’abakorerabushake ba NEC mu bijyanye no gutegura no kuyobora amatora, kuvugurura amategeko n’amabwiriza bigenga amatora, gukomeza ubufatanye n’imikoranire myiza n’inzego zitandukanye hamwe n’abafatanya bikorwa ba Komisiyo, n’ibindi.

Abo badipolomate baboneyeho umwanya wo kubaza no gusobanuza ibibazo binyuranye ku mikorerere ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora, uko kwiyamamaza kw’abakandida bigenda, uko abanyarwanda baba mu mahanga batora, n’ibindi,

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora bwabasobanuriye birambuye ibyo Amategeko ateganya ku byo bibazaga byose. Batashye banyuzwe n’ibisobanuro bahawe