Inama itegura Amatora y'Abunzi

Inzego zose za Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kuri uyu wa mbere tariki 21 Kanama 2022

zahuriye mu nama itegura amatora y'Abunzi ateganyijwe guhera tariki 17/09/2022.

Iyi nama yateguwe mu rwego rwo kurebera hamwe ibizakenerwa muri ayo matora bijyanye

no kumenya ah amatora azabera, abazayayobora, abagize inteko zizatora, ingengo y'imari izakoreshwa, n'ibindi...

Muri iyo nama hibanzwe kandi ku kurebera hamwe ibikorwa byose bitegura ayo matora.

Abunzi ni urwego rwashyizweho na Leta y'u Rwanda kugirango rwunganire inzego z'ubutabera mu gukemura ibibazo by'abaturage, ku rwego rubegereye, kandi imanza baca, n'ikiburanwa kikaba gifite agaciro ntarengwa.

Komite y'Abunzi igizwe n'abantu barindwi (7) b'inyangamugayo batuye mu Kagari no mu Murenge bitewe n'urwego barimo kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.

Batorerwa manda y'imyaka itanu (5) ishobora kongerwa. Abunzi bakorera ku rwego rw'Akagari n'ubujurire ku rwego rw'Umurenge.