Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora basoje umwiherero wo kunoza Amabwiriza ngengamikorere

|   Nec news

Kuva tariki 29 Gicurasi kugeza tariki 04 Kamena 2016, Abayobozi na bamwe mu bakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bari mu mwiherero mu Karere ka Musanze, aho barebeye hamwe uko Amabwiriza ngengamikorere ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahuzwa n’ibikubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 115/03 ryo ku wa 08/04/2016 rishyiraho Imiterere y'Inyandiko ikubiyemo Amabwiriza ngengamikorere mu butegetsi bwa Leta.

Aya mabwiriza ngengamikorere  mashya azasimbura  Amategeko ngengamikorere yo ku wa 29 Nyakanga 2014 n’inyandiko ngengamicungire y’imari n’umutungo bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yo ku wa 31 Nyakanga 2014, harimo n’ibireba Imitangire y’amasoko ya Leta.

Muri uyu mwiherero, barebeye hamwe uburyo bwo guhuriza hamwe, ayo mategeko n’Amabwiriza yari asanzwe , kuyashyira mu nyandiko imwe no  kuyahuza n’imirongo migari yateganyijwe mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishya ryavuzwe hejuru.

Muri uyu  mwiherero,  aba bayobozi n’abakozi banononsoye inyandiko zigaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko  agenga imikorere, hamwe n’imicungire y’umutungo wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  .

Aya mabwiriza agamije gushyiraho uburyo ngenderwaho buzafasha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuragiza neza inshingano zayo.