Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bafatanyije n’abo mu bigo bituranye nayo basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kinazi no kunamira abahashyinguye

Kuwa gatanu tariki 22/04/2016, abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bafatanyije n’ibigo bituranye nayo aho ikorera, aribyo Ikigo cy’imisoro n’amahoro ( RRA), hamwe n’ikigo cy’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta ( OAG) basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kinazi, mu Karere ka Ruhango.

Uru rwibutso, ni rumwe mu zishyinguyemo abatutsi benshi bishwe muri jnoside yakorewe abatutsi, kuko rushyinguyemo abarenga ibihumbi mirongo itandatu ( 60.000) biciwe mu cyahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango , mu Ntara y’Amajyepfo. 

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu barokotse jenoside muri ako karere, mu buhamya bwe yavuze ko ubwicanyi ndengakamere bwahitanye izo nzirakarengane bwabaye mu gitero cyagabwe  n’abasirikare , n’interahamwe tariki 22 Mata 1994, hiyongeraho n’impunzi z’abarundi bari mu nkambi hafi y’ahahoze Komini Ntongwe.  Uwo mutangabuhamya yagize ati : “  Kagabo Charles, wari burugumesitiri wa Komini Ntongwe,  yabanje kubwira abahungiye kuri Komini ko azabarindira umutekano, bityo kuva tariki 7 Mata ubwo ubwicanyi ndengakamere bwatangiraga hirya no hino mu gihugu,  n’abavaga hirya no hino mu tundi turere batangira kuza ari benshi gushaka ubuhungiro kuri komini.  Ntibyatinze ariko, kuko ku itariki 22 ibintu byahindutse, abatutsi bavanwa kuri komini bababwira ko bagiye kubahungishiriza kuri superefegitura ya Ruhango, bageze mu nzira, mu kibaya cya Nyamukumba niho biciwe, baraswaho amasasu no kubateramo za gerenade ku bwinshi, ari nako ushatse gucika atemwa n’interahamwe, zari kumwe n’impunzi z’abarundi bari barahungiye muri ako gace, imbaga y’abatutsi irahashirira.” Bwari ubuhamya buteye agahinda. 

 

Urwibutso rwa Kinazi ,  rugizwe n’imva nini ebyiri,  hakaba n’igice kirimo bimwe mu bikoresho n’imyambaro  by’abahashyinguye .

Perezida wa Komisiyo, Bwana Kalisa Mbanda wavuze mu izina ry’ibigo uko ari bitatu, yagaye cyane ubuyobozi bubi bw’abicanyi n’abo bwakoresheje, aho  yagize ati  ‘’…niba n’abapfuye bikarangira, tukaba tubunamira, ariko ababishe bo bapfuye bahagaze” . Yasabye abari aho kurangwa n’umutima wa kimuntu, umutima utandukaye n’uw’abakoze jenoside kugira ngo tuzabashe kuraga abana bacu igihugu kizira jenoside n’urwango .

 

Uyu muhango witabiriwe kandi n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abayoboye ingabo na polisi muri ako karere.