Inama za Komisiyo y'Amatora zibera mu Ntara zirakomeje.

Mu rwego rw'imyiteguro y'amatora ateganyijwe imbere, y'abayobozi b'inzego z'ibanze ateganyijwe muri Gashyantare - Werurwe 2016, Komisiyo y'amatora kuri uyu wa gatanu, tariki 13/11/2015 Komisiyo yakomeje ibiganiro n'inama igirira mu Ntara zose hagamijwe gukangurira abayobozi mu nzego zinyuranye ibirebana n'uruhare rwabo muri ayo matora. Uyu munsi zabereye Rubavu na Rusizi.
Mu batumirwa harimo abayobozi muri Leta Ku rw'Intara, abayobozi b'Akarere, Abanyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge, Abahagarariye inzego z'urubyiruko, iz'abagore, iz'abafite ubumuga n'abandi.
Ikigamijwe muri izi nama ni ukubamenyesha kandi gahunda rusange y'ayo matora no kubasaba kuzitabira ibikorwa bitandukanye byose birebana nayo .( Uburere mboneragihugu Ku matora, kunoza lisiti y'itora, gutegura ahatorerwa...)
Igikorwa kiriho ubu, ni ivugurura rya lisiti y'itora ribera mu midugudu yose y'u Rwanda .
Abanyarwanda muri rusange bakaba basabwa kwitabira gusuzuma imyirondoro cyangwa kwiyandikisha Ku ilisiti y'itora no kuzitabira Ibyo bikorwa byose bitegura amatora.
Izi nama zizabera mu ntara zose .