Abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe by’Ibihugu b’Uburayi mu Rwanda ( E U Ambassadors ) basuye Komisiyo y’Amatora

Kuri uyu wa Kane, tariki 15 Ukwakira 2015 ,  Abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi mu Rwanda ( bita Ambassadors/ High commissionners) basuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora .

Mu byagenzaga abo ba badipolomate hari ukumenya aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ( NEC)  igeze itegura amatora ari imbere, ariko cyane cyane bashakaga no kumenya uko Komisiyo yiteguye iby’amatora ya Referendumu y’Itegekonshinga, ubu bivugwa hirya no hino mu gihugu, ariko bashingiye nanone ku mushinga w’ivugurura ry’iryo Tegekonshinga uriho utegurwa na Komisiyo yahawe izo nshingano.

Nk’uko babitangarijwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, “…Komisiyo ntiyari yakira ubusabe bw’urwego urwo ari rwo rwose ruyisaba gutegura amatora yo kuvugurura Itegekonshinga…”

Yongeraho agira ati: “... kubera ko NEC ibifite mu  nshingano , umunsi inzego zibishinzwe zizemeza ko ayo matora akorwa, zizayibisaba , Komisiyo izayategura, gusa kuri ubu ntacyo ntirabisabwa.”

Babajije kandi icyo NEC ikora mu guha abakandida umwanya ungana wo kwiyamamaza bakoresheje itangazamakuru, mu matora asanzwe . Kuri iki kibazo basobanuriwe ko Itegeko riha NEC ububasha, bwo gukurikirana no guhesha abakandida umwanya ungana mu bitangazamakuru bya Leta  mu gihe biyamamaza. Bigakorwa habanje inama NEC igirana n’ubuyobozi bwa RBA, bakarebera hamwe umwanya buri mukandida ashobora kubona, amasaha yawufatira, inshuro azahabwa, n’ibindi… ku buryo bungana kuri bose, Ibi bikamenyeshwa abakandida.  Gusa ntibireba   ibitangazamakuru byigenga

Bashatse kumenya uko NEC ibikora, basobanurirwa ko NEC yifashisha abakozi bayo,  ikanakoresha impuguke zifite n’ibikoresho byabugenewe mu gukurikirana  no kumenya neza uko byubahirizwa.     

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamenyesheje abo badipolomate aho imyiteguro y’amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze igeze, ikoreshwa rya ICT mu matora,.. bishimira uburyo NEC itegura amatora hakiri kare, batanga n’icyifuzo cyo kuzatumirwa nk’indorerezi muri ayo matora kimwe no mu ya Referendum igihe izaba. Babyemerewe.

Itsinda ry’abadipolomate b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’iburayi basuye NEC ryari rigizwe n’abantu icyenda barimo abagabo barindwi (7) n’abagore babiri ( 2).