Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiranye inama ku bufatanye mu matora na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo

Kuri uyu wa kane, tariki 17 Nzeri 2015, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagiranye Inama nyungurana bitekerezo  na bamwe mu bafatanyabikorwa  bayo, barebera hamwe ibijyanye n’imikoranire  muri ibi bihe dutegura  amatora y’inzego z’ibanze

Inama yabanje ni iyo  Komisiyo  y'igihugu y'amatora ( NEC) yagiranye n’Ihuriro r’Imiryango itegamiye kuri Leta ( Civil society platform) , yabaye mu gitondo   aho izi nzego zombi zarebeye hamwe imikoranire yazo, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye zasinyanye kuva mu mwaka w’2013

Abari mu nama basuzumye ibyagezweho muri ubwo bufatanye, ibibazo byagaragaye, n’icyakorwa kugirango ubufatanye mu bikorwa bitegura  amatora bigende neza kandi birusheho kugera ku banyarwanda benshi

Komisiyo n’Ihuriro ry’Imiryango itegemiye kuri  Leta,  dusanzwe tugira ubufatanye mu bikorwa byo gutanga  inyigisho z’uburere mboneragihgu ku matora, no mu matora nyirizina aho abagize iyi miryango baba indorerezi z’amatora

Kuri uyu kane nanone, guhera saa munani ( 2:00 pm),  nibwo  inama yindi yatangiye . Yahuje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  n’abahagarariye ‘ Gender monitoring office’ ( GMO), bayobowe na Madamu Rwabuhihi Rose,  


Kimwe n’iyayibanjirije , iyi nama yize ku mikorere n’Imikoranire hagati ya 
Komisiyo  y’Igihugu y’Amatora  na  GMO mu mitegurire y'amatora,  no mu bikorwa by'inyigisho z'uburere mboneragihugu ku matora

Muri iyi nama inzego zombi zarebeye  hamwe ubufatanye bwazo mu kwita ku ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu bikorwa byose bitegura   amatora

 

Ubu bufatanye mu bikorwa bitegura amatora,  Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irifuza kubukomeza hamwe n’izindi nzego zisanzwe zigira uruhare mu  matora, harimo Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, Itorero ry’Igihugu, n’abandi

Nk’uko bisanzwe bigenda, ubu bufatanye n’uruhare rwa buri wese bigaragarira mu masezerano y’ubufatanye ( Memorandum of understanding / MoU)  asinywa n’impande  zombi  , buri ruhande rukagira  itsinda   tekinike  ( Technical  Committee) n’itsinda ry’ubuyobozi  ( Stearing Committee)  bazajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.