AMATORA Y’ABUNZI ARANGIYE HATOWE ABUNZI BOSE HAMWE 17.948 .

Mu gikorwa cy’amatora ya Komite z’Abunzi cyashojwe tariki 31/07/2015 , cyarangiye hatowe abunzi bangana n’ibihumbi cumi na birindwi Magana cyenda na mirongo ine n’umuna (17,948) mu gihugu hose, bagizwe na Komite y’abunzi barindwi (7)  ku Murenge n’iyo ku rwego rw’Akagari igizwe nayo n’abunzi barindwi (7) .

Aya matora yari  yatangiye tariki 25/07/2015, ubwo muri buri mudugudu abaturage bitoranyirije abakandida bagombagaga gutorwamo Komite z’Abunzi .

Impamvu zatumye Komite z’Abunzi zishyirwaho

Nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ubutabera, uhereye mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994,

-           Imanza nyinshi zinjiraga mu nkiko (muri izi manza hafi 80% zabaga zifite agaciro kari munsi ya 1.000.000 Frw)

-          Umubare w’abacamanza, abanditsi b’inkiko, ibyumba by’iburanisha ntiwari uhagije;

-          Imanza zatindaga kuburanishwa ( zikamara hafi imyaka 4)

-          Ibi byose byagiraga ingaruka  ku bukungu, ku mibanire, n’ibindi byinshi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  ibintu byagiye irudubi kuko abacamanza, abanditsi bake,  kuberako  bamwe barishwe abandi barahunga cyangwa barafungwa, amadosiye n’inyubako birangirika .

Niyo mpamvu, hashingiwe ku muco gakondo w’abanyarwanda,  ku musaruro wagezweho hifashishijwe  Inkiko Gacaca;  Hashyizweho Komite y’Abunzi ishinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere yo gushyikiriza urukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego mu manza zimwe na zimwe zigenwa n’itegeko.

Amatora y’abagize Komite y’abunzi ya mbere yabaye mu mwaka wa 2004, yongera  muri 2006, andi yabaye 2008, aheruka yari yabaye mu 2010.  Mbere y’itegeko ryo muri 2010, abagize Komite y’Abunzi bagiraga manda y’imyaka 2, ubu manda yabo ni imyaka itanu (5.)

 

 

Imikorere .

Ku birebana n’imikorere  yazo, Komite y’Abunzi yo ku kagari isuzuma ibibazo ku rwego rwa mbere. Iyo ku murenge ikabisuzuma ku rwego rw’ubujurire. Utishimiye umwanzuro wa Komite y’Abunzi aregera urukiko .

Nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ubutabera,  ari nayo mufatanyabikorwa wa mbere murin aya matora turangije, Ubushakashatsi bwakozwe na RGB  (2012) ku mikorere ya Komite z’Abunzi bwerekanye inyungu abaturage babona muri izo Komite ugereranyije n’inkiko :

Ø  Umwanya abaturage bunguka (86.7%)

Ø  Kugabanya ikiguzi cyagatanzwe mu gukemura amakimbirane (84.2%)

Ø  Kugabanya/guhosha amakimbirane (80.1%).

Ubwo bushakashatsi  bwerekanye kandi ko :

Ø  abaturage banyurwa n’ imikorere ya Komite z’Abunzi ku kigero cya 77.2%

Ø  Abaturage bashima ubunyangamugayo bw’Abunzi ku kigero cya 81.5%

Ø  Ubushobozi abaturage babona mu Bunzi buri ku kigero cya 76%

Ø  Icyizere babafitiye kiri ku kigero cya 75, 9%

Impinduka z’ingenzi  mu itegeko rishyashya rigenga Imikorere ya Komite z’Abunzi

-          Umubare w’abagize buri Komite y’Abunzi uzava kuri 12 ube 7

-          Ububasha bwa Komite y’Abunzi bushingiye ku kiburanwa bwarongerewe:

-          Mu bibazo by’imbonezamubano agaciro k’ikiburanwa kazava kuri 3,000,000 Frw kabe 5,000,000 Frw;

-          Mu bibazo by’inshinjabyaha Komite, agaciro k’icyakozweho icyaha kazava kuri 3,000,000 Frw kabe 5,000,000 Frw;

-          Komite y’Abunzi yahawe ububasha bwo gusuzuma ibibazo byerekeye imitungo yangijwe cyangwa yasahuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994;

-          Ububasha bushingiye ku ifasi nabwo bwarongerewe: Ubusanzwe Komite y’Abunzi yakira ikibazo iyo abo kireba bose batuye mu kagari kamwe. Ubu Komite z’Abunzi ikurikira zifite ububasha :

·        Komite y’Abunzi y’aho uregwa atuye;

·        Komite y’Abunzi y’aho urega atuye byumvikanyweho n’impande zombi;

·        Komite y’Abunzi yo mu ifasi yahoo ikiburanwa kiri

·        Komite y’Abunzi y’aho icyaha cyakorewe.

-          Hashyizweho ingamba zizajya zituma umwanzuro wa Komite z’Abunzi wubahirizwa n’abo ureba (ishyirwa mu bikrwa rya wo)

·        Hagenwe amafaranga y’ubukererwe (500 frw/ku munsi)

Amatora ya Komite nshya z’Abunzi yasojwe mu cyumweru gishize, tariki 31/07/2015 yagenze neza , kuko yabaye mu mutuzo, yitabirwa ku kigereranyo kuiri hejuru ya 80% kandi yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Kuri iyo tariki,  nibwo Ministiri w’Ubutabera  akaba n’Intumwa nkuru ya Leta yatangije ku mugaragaro imirimo ya Komite z’abunzi nshya zatowe; hari mu Murenge wa Nyakiriba, Akarere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.