Umwiherero w'Abakomiseri ba NEC watangiye kauri uyu wa gatatu I Karongi.

Uyu mwiherero uzamara iminsi itatu uzigirwamo ingingo zitandukanye zireba imikorere myiza ya NEC.

 Muri byo hari : 
- Imikorere n'imikoranire hagati y'urwego rw'abakomiseri n'ubunyamabanga nshingwabikorwa
- Deployment y'Abakomiseri mu Ntara bazakurikirana
- Ingingo  z'ingenzi mu  Itegeko rigenga imikorere n'inshingano za NEC
- Amategeko ngengamikorere ya NEC n'ingingo zikeneye kuvugururwa
- Imishinga ya gahunda y'amatora y'abayobozi b’Inzego z'ibanze ya 2016 , n'ay,abunzi yo muri Kanama 2015;
- Ishyirwa mu bikorwa rya  gahunda z'ibikorwa n'ingengo y'imari bya NEC bya  2014-2015
- Umushinga wa  gahunda y'ibikorwa n'ingengo y'imari bya NEC bya 2015- 2016.
- Umushinga wa politiki y'ikoranabuhanga
- Uburere mboneragihugu Ku matora n'ishyirwa mu bikorwa ryabwo.
Abari mu mwiherero bazaganira kandi no kuri raporo ya NEC y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ya 2013 - 2014.
Uyu mwiherero watumiwemo kandi abakozi bo mu bunyamabanga nshingwabikorwa ba NEC .
Reba amafoto yo Ku munsi wa mbere w'umwiherero